Submitted by admin on Wed, 02/20/2019 - 22:08
Forums

SOMA IYI NKURU UTUBWIRE :

 • Ni iki kibabaje ubonamo?

 • Ni iki gisekeje ubonamo?

 • Ni iki gitangaje usangamo?

 • Ni iki kidasanwe watahuyemo?

URUBUGWA NI URWANYU, NABABWIRA IKI?

Umugabo Magorwa yafashe indege ajya kuruhukira mu Misiri. Asiga abwiye umukozi we Sentabyo, ati “uzamenye urugo, cyane cyane uzamenyere mama uriya, maze nihaba impanuka iyo ari yo yose uzihutire kumenyesha nibiba ngombwa nzafate indege ishoye ngaruke ikubagahu.” Ubwo Magorwa asigira Sentebyo nimero ashobora kumuhamagaraho ari mu Misiri.

Nyuma y’icyumweru kimwe, bigeze nka saa cyenda z’ijoro Magorwa yumva telefoni ye ngo “duuu!” Abona nimero imuhamagaye ni iya Sentabyo; yihutira kwitaba n’igihunga cyinshi, ati “ni iki kibaye sha?”

 • Sentabyo : databuja, wambwiye ko nihaba impanuka nzihutira kukubwira.

 • Magorwa: ngaho gira vuba wa kimara we, hato umutima wanjye utavaho uturika.

 • Sentabyo: kwari ukukumenyesha ko umuhini wa cya gitiyo wacitse. Ni agahomamunwa!

 • Magorwa: muranyumvira kino kirumbo koko? Icyo ni cyo gitumye unkangura muri iki gicuku? Ese ubundi ubwo uwo muhini wavunitse ute?

 • Sentabyo: waunwe n’uko nagikoreshaga mu gucukura ngo mbone aho nshyira Bobi.

 • Magorwa: ngo ubone aho ushyira Bobi? Tobora syi ! Hehe ushyira Bobi, kubera iki?

 • Sentabyo : ndavuga ya mbwa yawe, umuhini w’igitiyo wavunitse ndimo kuyihamba.

 • Magorwa (araboroga): ye baba we! Ya mbwa yanjye nakundaga cyane yapfuye koko? Yishwe n’iki, yishwe na nde?

 • Sentabyo: yaguye muri cya cyuzi bogamo, nta n’ubwo yasambye.

 • Magorwa: vuga uvuye aho! Bobi niyiziye? Bobi yogaga kurusha inyogaruzi, yarohamye ite?

 • Sentabyo: oya simvuze ko yarohamye.

 • Magorwa: mbwira neza wa gihete we! Niba itarohamye yazize iki, ko nta burozi burangwa muri piscine/swimming pool/ zwembad yanjye, ko badasiba gushyiramo imiti?

 • Sentabyo: yaguyemo mu gihe icyuzi cyari cyakamye, ni ko gukomeretswa na sima ihita ipfa idasheshe n’imigeri.

 • Magorwa: ngo icyuzi cyakamye? Gikamye gite kandi hari amazi ahora yijyanamo n’andi avubuka ikuzimu aho twacukuye tukageza hasi cyane tukazana n’imoteri iyakogota?

 • Sentabyo: cyakamijwe na bya bimodoka binywa nk’abazimu cyangwa amahembe. Urabona bya bimodoka bya rutura, bimwe ba kizimyamoto (pompiers / fire brigade / brandweer) bakoresha?

 • Magorwa: ngo ndabona iki? Kabone ishyano! Karore ibayi ibirori byaje! None se baza kuvoma iwanjye ni mu iriba rya leta?

 • Sentabyo: oya bageragezaga kuzimya ya nzu yawe, ariko byabaye kugosorera mu rucaca. N’ikimenyimenyi ndetse n’ubu tuvugana ndi ku gasi, ntiwamenya ko n’iyo nzu yigeze kubaho.

 • Magorwa: ubu noneho ndabandwa izihe mwo kabyara mwe? Inzu yanjye yari iya mbere muri Nyarutarama  yose, none ngo yahiye? Wa matotoro we, ubonye iyo ushyana na yo! None yatwitswe n’iki, yatwitswe na nde?

 • Sentabyo: reka mbiguhe neza.

 • Magorwa: urampa iki wo gahabwa abatwa we?

 • Sentabyo: mu by’ukuri inzu yokejwe na bougie (candle, kaars) bari bacanye mu kilio cya mama wawe.

 • Magorwa : urashaka kumbwira ko mama yitabye Imana?  Noneho mbaye uwa nde? Mama ntakiriho, inzu yanjye y’indashyikirwa yakongotse, imbwa nakundaga byasaze yigendeye…. Nsigaye iheruheru.  Mu bintu umbwiye nta na kimwe kizima koko? Ni ko sha, kuki wazinduwe no kumbarira inkuru mbi gusa? Ubwo koko inkuru zose wari umfitiye ni négatif (negative, negatief)? Nta kintu na kimwe positif (positive/positief) koko ufite cyo kumbwira?

 • Sentabyo: kirahari, ni cyo ngiye gusorezaho.  Ushonje uhishiwe.

 • Magorwa: ngaho se shahu nibura mbone icyandema agatima.

 • Sentabyo: uribuka ko mbere yo kuva ino wasize wisuzumishije indwara ya SIDA (AIDS) ugasaba ko ibisubizo bazabyohereza mu ibaruwa.

 • Magorwa: ni uko sha, ntiwumva se ahubwo!

 • Sentabyo: uzi ko wambwiye ko nemerewe gufungura iyo bahasha kubera ukuntu unyizera cyane

 • Magorwa: si ukukwizera gusa, ahubwo umenya ku isi yose nta n’undi nizera nkawe.

 • Sentabyo: nayifunguye rero, nsoma ibisubizo nsanga bisobanutse neza cyane.

 • Magorwa: kagire inkuru! Neza cyane?

 • Sentabyo: cyane pe! Basanze ari POSITIF.  Urumva rero ko ibintu byose atari négatif!

Add new comment