Submitted by admin on Wed, 02/20/2019 - 22:57
Forums

Mu ndirimbo ya nyakwigendera Rugamba Sipiriyani yitwa "ISI IRARWAYE", hari aho agira ati:

"Abana babyiruka ubu
Harimo abatumvira
N'abakuru kandi si agasani gaseye
……
Bimitse kwikunda cyangwa kwironda
Nta wubaha undi gusa (2)
Isi irarwaye

(…)"

Iyi mvugo turongera tukayisanga mu gitabo cyahindumwe mu kinyarwanda, mu gifaransa kikaba cyitwa "RWANDA, DE LA GUERRE AU GENOCIDE"  Hari aho  dusanga uwagihinduye mu kinyarwanda  yaranditse ngo:

"Tugarutse rero ku kibazo cy'amatangazo n'ibikorwa bya perezida, ni ngombwa kwiyumvisha ko, kimwe n'ahandi hose, ibintu ntibyari agasani gaseye, (….) "

Ese iriya mvugo ngo " agasani gaseye" ivuga iki? Biragaragara ko agasani, n'indi nshinga "gaseye" ituruka ku nshinga iri mu mbundo "gusya."

Gusya benshi tuzi icyo ari cyo, ariko ijambo "agasani" ntirikoreshwa kenshi. Ese risobanura iki? Dore hamwe mu ho turisanga mu kinyarwanda:

- gatsindwe n'agasani

- Umuzimu arira ku "munyagasani"

- Umuburagasani


- Nyagasani : bikoreshwa ku mana, cyangwa ku mwami. Ku byerekeranye n'Imana, iri jambo rikunze gukoreshwa n'abakristu bo mu idini gaturika. Tugereranyije n'izindi ndimi, Nyagasani ni "Lord", "Seigneur", "Heer" .  Ku byerekeye umwami, na we Abanyarwanda bamufataga nk'Imana (ni we wagushaga imvura, ni we wahaga abagore n'inka kubyara, ni we watumaga abagore bonsa…). Kugomera umwami cyangwa kumusuzugura byabuzaga umuntu imigisha. Iyo babaga bari imbere ye rero bamwitaga "Nyagasani", bati "gahorane Imana Nyagasani."

REKA TUNAREBE UKO INKORANYA NYAMUNINI IBISOBANURA MU GIFARANSA

Agasani /agasani/10 invar. n. Œ¨Être parfait, sans reproche. Kwera nk’agasani, n’avoir rien à se reprocher, être innocent. ¨Loc. Si agasani gasengwa, quelqu’un qui n’est pas facile à convaincre. ¨Chance, auspices, fortune. Ž¨Hutte dédiée à un ancêtre. ·Syn. Imana. §Dér. Imburagasani, personne maudite.

Kuvuga ngo "si agasani gaseye" , "ntibyari agasani gaseye", igisobanuro cyabyo kirumvikana ugerereranyije n'aho iyi mvugo iri.  Gusa ubwo icyo gihe "agasani" byaba bivuga iki, kandi ayo magambo yombi "agasani" + gaseye" akoreshejwe mu buhe buryo, mbese ni gute umuntu yasesengura ngo agwe ku gisobanuro?

 

 

Add new comment